Perezida Félix Tshisekedi akomeje kuza ku mwanya w’imbere mu majwi y’aba Kandida bari biyamamarije kuyobora igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haba kubatoreye hanze ya Congo ndetse n’abatoreye imbere mu gihugu.
Ibi byagarajwe na Komisiyo ishinzwe gutegura amatora (CENI) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, k’umugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023, aho yatangiye gutangaza ibyavuye mu Matora y’umukuru w’igihugu cya Congo, yabereye imbere muri icyo gihugu.
CENI yemeje ko Tshisekedi akomeje kuza imbere mu majwi mu bice bya Makanza, Isiro Ville, Bunia, Wamba, Bikoro na Momba ugereranyije n’abagenzi be.
Iyi Komisiyo Kandi yatangaje ko usibye agace ka kenge mu Ntara ya Kwango Martin Fayulu, yatsinze kumajwi 57,9%, naho ahandi hose Tshisekedi ari imbere.
CENI ikaba yatangaje ko igikorwa cyo kubara amajwi kigikomeje.
Nubwo CENI ikomeje kubara amajwi ariko abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi basabye ko uhagarariye komisiyo y’amatora, Denis Kadima, afungwa kandi Amatora akaba imfabusa ahubwo agasubirwamo bundi bushya.
Tubibutse ko amajwi ari gutangazwa ari ayavuye mu matora yabaye tariki ya 20-22 Ukuboza 2023.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com