Impunzi z’Abarundi ziba mu gace ka Kivu y’Amajyepfo muri Fisi zatangiye imyigaragambyo zisaba leta ya Congo ko zakwimurwa cyangwa zigasubizwa iwabo kubera ikibazo cy’umutekano muke.
Muri Wekendi ishize nibwo inkambi yabo yatewe n’umutwe w’inyeshyamba za Mai Mai zica umurundi wari umushumba w’inka, izi nyeshyamba zisahura n’izi nka.
Kuva ejo ku wa mbere muri Fisi nibwo imyigaragambyo ihuje Abarundi bo mu midugudu 15 ya Katungulu yatangiye basaba leta Congo kubimura muri aka kace.
Amakuru atangazwa na Radiyo Okapi avuga ko no kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo nanone Abarundi bakomeje kwigaragambya.
Icyo basaba ni ugutaha iwabo i Burundi cyangwa bakavanwa mu nkambi ya Lusenda iri muri Teritwari ya Fisi kubera umutekano muke uhari.
Umuyobozi w’ingabo za FARDC ziri muri batayo ya 34 muri Mboko inayoboye aga gace yijeje gukaza umutekano by’umwihariko kuri iyi nkambi irimo Abarundi.
Nsanzimana Germain