Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Major Sylvain Ekenge Bomusa, yikomye Radio na Televisiyo, izwi ku izina rya “Nyota TV,” kuba nyiribayazana w’umutekano muke ukomeje kuzamba ahanini mu murwa mukuru w’igihugu cya Congo, no gucamo abasirikare ba FARDC ibice.
Ibi yabitangaje ku mugaragaroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023, aho yumvikanye avuga amagambo aremereye ashinja iriya Radio na Televisiyo kugira uruhare mu macakubiri y’igisirikare cya Repubulika ya ademokarsi ya Congo.
Yagize ati: “Iyi Televisiyo ya Nyota, ndetse n’ibindi binyamakuru bitangaza inkuru zidafite aho zishingiye, ababikoresha turabamaganye. Kiriya Kinyamakuru gitangaza ibihuha bigamije gucamo igisirikare cya Congo amacakubiri.”
Yunzemo kandi ati “Tugiye gufata Ingamba zihuse kuri iki Kinyamakuru cya Nyota TV, gifite na Radio. Yanavuze ko kandi baboneyeho no kubwira ibindi binyamakuru bigamije guca intege igisirikare cya FARDC ko bagomba kurekeraho bitaba ibyo aba bikoresha bagahanwa.”
Ikinyamakuru cya Nyota TV, cyashinzwe na Moïse Katumbi, ndetse ni nawe mutera nkunga mukuru wacyo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune . Com