Gereza nkuru ya Karemi yongeye kugaragaramo imfu zikomoka kunzara, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa gereza wungirije Célestin MWEMEDI ubwo yemezaga ko hari umuntu wazize inzara, kandi anatangaza ko mugihe cy’amezi 9 gusa muri iyi gereza hamaze gupfa abagera kuri 48 bose.
Nk’uko uyu muvugizi akomeza abitangaza muri iyi Gereza habarizwa inzara iteye ubwoba, hakubitiraho ko iyi gereza ifite imfungwa zicucitse rwose kuburyo ubucucike buyirimo buteye isoni, ibyo bituma ubuzima bwaho burushaho guhenda cyane.
Abagororwa bapfuye muri aya mezi ni abafite ikigero kiri hagati ya 25 na 40 nk’uko uyu muyobozi yakomeje abitangaza. Usibye kandi ubucucike, gereza nkuru ya Kalemie ihura ningorane nyinshi kuko abafunzwe bishyura amafaranga menshi nyamara abafungiwe aha kenshi ntibaba bizeye no kubaho.
Ntankunga n’imwe igera kuri iyi Gereza, yaba iy’ibiribwa cyangwa se ibikoresho byo mubuzima, kuko n’ikigonderabuzima cyita kubanyururu kivuga ko ntabikoresho gihabwa. Aba banyururu bivugwa ko bahabwa ibyo kurya kabiri mucyumweru, buri wese yakwibaza uko babayeho .
Célestin MWEMEDI yemeza ko ubuyobozi bwa gereza buri gihe bumenyesha inzego zibishinzwe uko ikibazo kimeze nyamara ntacyo bagikoraho.
Uwineza Adeline
RDC mubibazo byingutu!!!!!!
Kurya kabiri micyumweru ubwo bitibwa namajeya
Mwarangiza mukitetesha mubitangazamakuru ngo intambara ku Rwanda mwabanza mukirwanaho?