Guverinama ya Congo irasabwa guha abapolisi bo mu gace ka Kalemie ibikoresho byo gucunga umutekano kugirango ibone uko iwucunga.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo uniyo sakere (union sacre) yari yateraniye Tanganyika yasabye guverinoma guha uburyo bukenewe bwo gucunga umutekano abapolisi b’igihugu cya Congo (PNC), kugirango babone uko bahangana n’ikibazo cy’ umutekano muke wo mu mujyi wa Kalemie.
Umuhuzabikorwa wo muri uyu mujyi, Christian Kitungwa, avuga ko umutekano muke uba mu mujyi wa Kalemie uterwa no kubura amikoro y’inzego zishinzwe umutekano.
yagize Ati: “Itegeko ryerekeye imiyoborere y’intara ryisanzuye riha guverineri uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa mu buryo bwo gutanga inama kugira ngo service zibishinzwe zibashe gushyira mu bikorwa ibyo zisabwa. Ariko hano mu gace ka Kalemie siko bimeze akaba arinayo ntandaro y’uyu mutekano muke ubarizwa muri aka gace.”
dufite abapolisi badafite ibikoresho byo gucunga umutekano kandi barangiza bagasabwa ko bacunga umutekano. Kuba Ubutegetsi bwa Leta butita kuri icyo kintu, bishimangira umutekano muke muri Tanganyika.
Yakomeje agira ati: “muri iyi ntara hagaragara nk’aho nta butegetsi buhari bikaba ariyo ntandaro y’umutekano muke uharangwa, icyo twita ‘imicungire mibi y’umutekano’. Abashinzwe ubukungu bahagurukiye kuzamura amajwi kuri iki kibazo. Uyu munsi, turabonana Jenerali ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bwa Congo badusobanurire impamvu badakora akazi kabo neza, kuko Turashaka ko iki kibazo gikemuka
Uwineza Adeline