Perezida wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yayoboye inama y’abayobozi bakomoka muri Ituri no muri Kivu y’amajyaruguru, kugira ngo basuzumire hamwe, ibyakozwe n’ibihe bidasanzwe byari byarashyizweho muri Kivu y’amajyaruguru.
Muri iyi nama bemeje ko bagiye gukora imbonerahamwe, ibigaragaza byose kuburyo izamurikirwa Sosiyete sivile hamwe n’abandi bose bafite uruhare muguteza imbere igihugu
Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya yatangaje ko basabwe kugaragaza umusaruro wavuye muri ibi bihe bidasanzwe byari byarashyizwe muri Kivu y’amajyaruguru.
Ibi bihe byakunze kutavugwa ho rumwe n’abaturage, kugeza n’aho basabye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile dore ko ubutegetsi bwose bwari bwarashyizwe mu maboko ya Gisirikare.
Guverinoma kandi yasabwe gusobanura uburyo iteganya kwisubiza umujyi wa Bunagana ndetse n’uduce tuwukikije, turi mumaboko y’inyeshyamba za M23.
Izi nyeshyamba zakomeje, gusaba Leta ya Congo kuziha umwanya bakagirana ibiganiro nyamara yo irabyanga dore ko hari n’igihe umuvugizi wa Leta yigezew kumvikana, avuga ko badateze kumvikana n’umutwe w’inyeshyamba we yise uw’iterabwoba
Umuhoza Yves