I Fizi muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habonetse umusaza witwa A’olo’elwa ufite imyaka 160 bikekwa ko ariwe ushaje kurusha abandi bantu bose batuye iki gihugu n’ Isi muri rusange.
A’olo’elwa ku biranga amavuko ye bigaragara ko yavutse mu 1861.Uyu musaza wavutse mbere y’uko Inama mpuzamahanga ya Berlin yateranaga mu mwaka 1884-1885, avuga ko mu mabyiruka ye nta muntu uvuga Ikinyarwanda wari utuye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo abakoloni bashyiragaho imbago z’ibihugu, uyu musaza avuga ko yari mukuru , ndetse aniyemerera ko azi ibisekuru cy’abaturage bose batuye Teritwari ya Fizi bose.