Mbere yo gutangiza imikino y’umupira w’amaguru yahuje umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifarasa , habanje gufatwa umwanya wo kuzirikana inzira karengane zaguye mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, ibyo abategetsi ba Congo bahinduye mo ko ari ukwibuka abishwe n’ingabo z’u Rwanda.
Iyi mikino iri kubera mu murwa mukuru wa Repubulioka ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa, yatangiye kuri uyu wa 28 nyakanga, yagombaga kwitabirwa na Louise Mushikiwabo nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifarasa, ariko biza gusubikwa ku munota wa Nyuma , kubera impamvu zitandukanye.
Zimwe mu mpoamvu zatumye uyu muyobozi atitabira ibi birori harimo ko atatumiriwe igihe, ndetse hakazamo ko uyu muyobozi ari umunyarwanda kazi kandi iki gihugu gihora kigamba ko nta munyarwanda gicyeneye, bityo uyu muryango ugatangaza ko umutekano we waba utizewe neza.
Uyu munota wo gucecerka wafashwe mu rwego rwo kuzirikana ku nzira karengane ziri kugwa mu ntambara nyamara nta ruhare babigizemo.
Nyuma yo gufata uyu munota bamwe mu banye Congo batangiye kuvuga ko bafashe umwanya wo guceceka bazirikana abantu bazize M23 n’u Rwanda, ibintu bikomeje gufata indi ntera mu banye congo bitiranya u Rwanda n’abanye congo baharanira uburenganzira bwabo.
Uwineza Adeline