Mu gihe benshi bari biteze ko Vital Kamerhe azahangana na Perezida Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Ishyaka rye UNC , ryatangaje ko ryahisemo gushyigikira kandidatire ya Perezida Felix Tshisekedi .
Mu nteko rusange y’ishyaka rya Vital Kamere UNC yateranye ejo ku wa 19 Kanama 2023, abagize iri shyaka batanze Perezida Tshisekedi nk’umukandida ndetse bavuga ko ariwe bazashyigikira mu matora y’Umukuru w’igihugu, ngo kuko ashyigikiwe n’Abanye congo benshi ndetse ko badashobora kwirengagiza uko gushaka kw’Abaturage .
Muri iyi nteko rusange, abagize ishyaka UNC, bavuze ko bahisemo gushyira imbaraga nyinshi mu matora y’Abadepite ,kugirango bagire ubwiganze mu Nteko Nshingamategeko no muri Guverinoma.
Vital Kamerhe, aheruka kugirwa Minisitiri w’Ubukungu muri Congo mu buryo bwatunguye benshi, nyuma yo kuva muri gereza yari yarashyizwemo bitewe n’amakimbirane yari yagiranye na Perezida Tshisekedi ,ariko mbere akaba yari inshuti ye ya politiki banafatanyije kwiyamamaza mu matora yo mu 2018.
Icyakora, ubushuti bwabo ntibwarambye kuko Kamerhe wari ushinzwe ibiro bya Tshisekedi, yafunzwe mu 2020 ashinjwa kunyereza amafaranga yiswe ay’iminsi ijana, yari agamije kubaka ibikorwa remezo by’ibanze mu gihe hatari hagashyizweho Guverinoma.
akimara gushinjwa kunyereza ayo mafaranga, yaje gukatirwa imyaka 13 ,ariko igihano kiza gukurwaho arekurwa muri Mata 2022.
Icyo gihe Vita Kamerhe, yahakanye ibyo birego , avuga ko byose bishingiye ku mpamvu za Politiki, ngo kuko Perezida Tshisekedi batari bakivuga rumwe akaba yarashakaga ku mwikiza.
Nyuma yo gufungurwa, benshi mu Banye congo n’abakurikiranira hafi Politiki ya DRC, biyumvishaga ko Vital Kamere atashoboraga kongera gukorana na Tshisekedi kuko yari yaramwihindutse akamufunga, ubu bakaba batunguwe no kubona ishyaka rya Kamerhe ariryo rimutanze nk’umukandida.
Ibi rero byaje gutungurana bitewe nuko Kamerthe ariwe ukuriye ishyaka rya UNC,kandi iri shyaka akaba ari naryo ryatanze Tshisekedi nk’umukandida.
Biravugwa ko icyemezo cyo gufungura Vital Kamerhe igihano cye kitarangiye agahita agirwa Minisitiri w’Ubukungu, ari amayeri Perezida Tshiskedi yakoresheje, kugirango yongere kumwiyegereza kugirango azongere kumushyigikira mu matora y’Umukuru w’igihugu nk’uko byagenze mu 2018.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com