Intara ya Kivu y’amajyaruguru yamaze guhabwa umuyobozi mushya gukorera mu ngata Jenerali Chirimwami wari uyoboye urugamba muri iki gihe, akaba yasimbujwe ngo kubera ko urugamba rukomeje kugenda rurushaho kuba rubi ndetse akaba agomba no gusobanura impamvu M23 yongeye kwisubiza aho yari yararekuye
Uyu muyobozi mushya w’urugamba Jenerali Fall Sikambwe ngo aje agomba guhashya izi nyeshyamba ndetse akongera kwisubiza aho bari bamaze kwamburwa.
Jenerali Chirimwami yari yasimbuye Charigonza ubu ufungishijwe ijisho m’urugo rwe, uyu muyobozi mushya w’urugamba akaba aje mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika muri iyi ntara ya Kivu y’amajyaruguru.biravugwa ko iri hindagurwa ry’abayobozi ryaba riri guterwa n’uko ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije zikomeje gutsindwa uruhenu n’inyeshyamba za M23.
Jenerali Chirimwami wari yaje avuga ko agomba kurangiza ikibazo cya M23 agiye mu gihe ingabo ze zitorohewe ndetse abenshi muri zo bakaba baratangiye kumanika amaboko nyuma yo kubona ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 bawibeshyagaho.
Agiye kandi umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara usa n’uri mumazi abira kuko imirwano imaze igihe iri kubera mu marembo yawo kandi ingabo za Let anta cyizere zifite ko zishobora gutsinda iyi ntambara igenda ihindura isura umunsi k’uwundi.
Jenerali Fall Sikambwe aje mu gihe ingabo ze ziri mu mazi abira kuko inyeshyamba za M23 zamaze kugaragaza ko imirwano yo muri kariya karere ziyimenyereye kandi ko ibyo Leta yababeshyaga byose bwari uburyo bwo kubitegura.
Ibi byose bimuha umukoro ukomeye kuko agomba guharanira kurusha bagenzi be, ndetse akerekana itandukaniro muri ibi bihe bitoroheye FARDC n’abo bafatanije urugamba.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com