Kuva iki cyumweru cyatangira, ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari byinshi bavuga ko agace ka Bunagana kari gukwirakwizwamo ibikoresho by’ishuri kubana batangiye amasomo kuwa 05 Nzeri , nyamara abana bo muduce twabereye mo imirwano yahuje inyeshyamba za M23 na FARDC bo baratakamba basabako imirwano yahosha nabo bakabona uko biga doreko amashuri yabo agicumbikiye impunzi.
Munkuru yatambutse kuri Rwanda tribune. com yari iteye itya”https://rwandatribune.com/rutshuru-abanyeshuri-basabye-ko-impunzi-zahunze-imirwano-ya-fardc-na-m23-basohorwa-mu-mashuri-yabo-bagatangira-kwiga-nkabandi/ ” umunyamakuru yasobanuye ko umwaka w’amashuri wa 2022-2023 muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, yatangiye kuwa 05Nzeri 2022 ,nyamara abana bo muri Rutshuru bamaze ibyumweru 2 byose bataritabira amasomo nk’abandi, kubera ko amashuri yabo acumbikiwemo impunzi z’abahunze imirwano y’ingabo za Leta FARDC na M23.
Muri Rutshuru hari impunzi zirenga ibihumbi ijana na mirongo itanu, z’abahunze imirwano y’inyeshyamba za M23 na FARDC bamaze iminsi myinshi bakozanyaho, ndetse bikaba byaranavuyemo gufatwa kw’ibice bimwe nabimwe byo muri Rutshuru harimo n’umujyi wa Bunagana.
Ni urugamba rwavugishije benshi mubanye Congo bavugaga ko inyeshyamba za M23 zaba ziterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, bitewe n’imbaraga izinyeshyamba zagaragazaga k’urugamba, nyamara bakirengagiza ko izi nyeshyamba ubwazo ziyemereye ko ibikoresho zibikura mu gisirikare cya Leta ya Congo.
Kubyerekeranye n’aya makuru umuvugizi wa Sosiyete Sivire muri Rutshuru yemeza ko aya makuru yakwirakwijwe ari ibihuha, anagaragaza ko abana batarajya kumashuri, kubera impamvu z’umutekano.
Uwineza Adeline