Hashize iminsi ibiri intambara ikomeye ihuza inyeshyamba za Mai Mai Yakutumba n’igisirikare cya Congo FARDC mu nkengero z’agace ka Minembwe, mu misozi miremire ho muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Nkuko tubikesha umunyamakuru wacu uri i Fizi, ngo Iyi ntambara imaze guhitana abarwanyi 12 harimo 8 ku ruhande rw’inyeshyamba za Mai Mai Yakutumba n’aho babiri bafatwa mpiri mu gihe bane bapfuye ku ruhande rwa FARDC.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo Capt. Dieudonne Kasereka nawe yemeje iby’iyi mirwano ariko ntiyagira byinshi atangaza mu kiganiro twagiranye.
Iyi ntambara ikaba ikomeje kubera mu duce dutatu aritwo Kawela, Kivumu na Moyi Irumba. Muri utwo duce twose igisirikare cya FARDC kikaba cyatangije ibitero simusiga mu guhashya inyeshyamba zose zibarizwa muri ako gace.
Nkuko byatangajwe na Gady Mukiza Burugumesitiri w’agace ka Minembwe, ngo icyateye FARDC kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba ni iyicwa ry’abasivile 3 harimo abagore 2 baheruka kwicwa n’iyi mitwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye guhinga mu masambu yabo muri lokalite ya Kivumu ho mu gace ka Musika ndetse undi mugore umwe wari wagizwe ingwate n’izi nyeshyamba akaza kurekurwa nyuma y’imishikirano.
Yagize ati: mwibaze namwe, abagore bagiye kwihingira mu mirima yabo maze baraswaho urufaya rw’amasasu ndetse banatemagurwa nkutema ihene iri kubagwa, Ingabo za FARDC nazo zabonye iyo mirambo, kubera ubwo bwicanyi ndengakamere abaturage bahise basaba ingabo zabo FARDC kugira icyo zikora maze nazo ntizazuyaza kuko bitagishoboka kwihanganirwa niko guhita batangiza ibitero kuri izi nyeshyamba.
Andi makuru aturuka i Minembwe aravuga ko ziriya nyeshyamba za Mai Mai Yakutumba nazo zahise zihuza n’izindi nyeshyamba z’Abarundi za FNL ya Gen Nzabampema urwanya Leta y’u Burundi zikaba zihurije mu gace ka Kawera ndetse zikaba zimaze gusubiza inyuma ibitero bya FARDC ho km 10 mu burengerazuba bwa Santere ya Minembwe kugera mu gace ka Kivumu .
Ibi bikaba byakomojweho na Capt Kaseleka aho yatangaje ko izi nyeshyamba zateye ibirindiro bya FARDC ndetse ko intambara ikomereje mu birometero 15 uvuye muri Santere ya Minembwe.
Hategekimana Claude