Inama yahuje Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho Patrick Muyaya n’itsinda ry’abahagarariye MONUSCO, muri iyi nama bagarutse kungingo yo kurangiza ibikorwa by’umuryango w’abibumbye muri DRC nk’uko byakunze kugarukwaho n’abaturage bari mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma, n’ahandi muri Kivu y’amajyaruguru.
Minisitiri Patrick Muyaya yashimangiye ibyo kugenda kwa MONUSCO mu bisobanuro yatanze bitandukanye, anavuga ko bari babyumvikanyeho mu nama iheruka, nyuma yo kwitegereza imyigaragambyo y’abaturage bo mu mujyi wa Goma ndetse no mutundi duce tugize Kivu y’amajyaruguru.
Nk’uko byagarutsweho n’abaturage bo mu mujyi wa Butembo mu myigaragambyo yabo bagaragaje neza ko batagishaka ingabo za MONUSCO ku butaka bwa DRC.
Mu rwego rwo kwihutisha ubutumwa bw’amahoro bwakorerwaga muri Congo, MONUSCO yasabwe kwihutisha igihe ntarengwa cyo kuba bavuye muri DRC.
Muri iyi nama kandi banaganiriye kukibazo cy’u Rwanda bavuga ko rwihishe inyuma ya M23, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana kuva na kera.
Uwineza Adeline
Ariko urebe ukuntu bariya bagabo bo muri RDC ngo ba Muyaya n’abandi ari ibigoryi. Ubundi u Rwanda ruba igisobanuro gute ku bibazo biri muri RDC imbere. U Rwanda ni akagari, ni Umurenge, ni Akarere, ni Province ya RDC kugirango rube igisobanuro cy’ibibazo bya Congo u bwayo? Ariko buriya igihe Tshisekedi n’izo mbwa zindi bavugiye u Rwanda, habayiki? Kuki batarambirwa ngo bashake umuti w’ibibazo byabo ko kuvuga u Rwanda uko bwije uko bukeye bitatanze umuti?