Nyuma y’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma, Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), yasize ashizezeho Abajenerali bagera kuri batatu b’intoranwa bagiye kuyobora ibitero FARDC iri kwitegura kugaba ku mutwe wa M23.
Amakuru yagizwe ibanga Rwandatribune.com ikesha umwe mu banayapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu mujyi wa Goma utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’Umutekano we , n’uko kuwa 13 Kamena 2023 hari inama yahuje Jean Pirere Minisitiri w’Ingabo za FARDC n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ibera kuri Serena Hotel iherereye muri uyu Mujyi.
Uyu munyapolitiki, yabwiye Rwandatribune.com ko iyo nama yari igamije gutegura imirwano FARDC igiye gushoza kuri M23 byaje kuragira abajenerali bagera kuri batata bahawe inshingo zo kuzayobora urwo rugamba.
Muri Aba bajenerari harimo uwari usanzwe ayoboye ibi bikorwa ariwe Gen Chico Tshitambwe, bikavugwa ko agiye gufatanya bikaba bivugwa ko hongewemo Brig Gen Jerome John Tshinyabuguma na Brig Gen Patrick Sasa Nzita , kugirango bafatanye kuyobora urugamba FARDC iri kwitegura guhanganamo na M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com