Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,hashyizweho ihuriro rishya ry’imitwe ya Politiki, mu rwego rwo guteza imbere Politiki no kwitegura amatora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ni ihuriro ririmo ishyaka rya Jean Pierre Bemba MLC hamwe n’andi mashyaka menshi agera ku 100, aho aya mashyaka yishyize hamwe agakora ikiswe APA/MLC.
Nyuma yo gushinga iri huriro abahagarariye aya mashyaka bagera kuri 20 bashyize umukono kuri iki gikorwa, ndetse bishimira iyi ntambwe bateye.
Umwe muri aba bayobozi witwa Odette Babandoa yatangaje ko igikorwa bagezeho ari ingirakamaro gishobora no kubafasha kugera ku butegetsi.
Yakomeje agira ati “Twiyemeje gutsinda amatora ari imbere kandi dushyigikiye bidasubirwaho umukandida Perezida uzatangwa n’ihuriro ryacu APA / MLC, twahisemo kwemeza amasezerano agenga ihuriro ryacu kandi dushyiraho umukono wacu kubera ko twizeye itsinzi”.
Umunyamabanga mukuru wa MLC, Fidèle Babala yashimangiye intego rusange y’uru rubuga, agira Ati“ Ubu bufatanye buzadufasha kunoza neza intego zacu zo gutsinda amatora yegereje kuko twese tuzahuriza hamwe, kandi twizeye ko kuri iyi nshuro tuzatsinda amatora tugakuraho ingoma iriho, itagize icyo imariye abanye congo.”
Nyuma y’ibyakozwe n’amagambo yavuzwe, benshi batangiye kwemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaba buri kugera ku iherezo, mbese buri gushyirwaho akadomo.
Uwineza Adeline
Banyamakuru bacu beza rero gari igihe muducanga kubera imvugo mukoresha rimwe na rimwe.
Ngo HASOHOTSE IHURIRO RY’AMASHYAKA? CG HAVUTSE IHURIRO? Mujye mubanza kwiga ku mitwe y’inkuru mukora ariko turabashima.