Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Gashyantare, ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza igitero cyagabwe n’inyeshyamba zivugwa ko zishyize hamwe na ADF i Watalinga.
Raporo y’agateganyo yerekana ko abasivili makumyabiri bishwe ndetse n’amazu menshi aratwikwa mu gace ka Kikura.Ibi byabereye mu gace ka Banyangala, umurenge wa Ruwenzori, ku butaka bwa Beni. Amakuru aturuka muri ako gace kandi aravuga ko abaturage bahungiye i Nobili na Kamango.
Sosiyete sivile mu buyobozi bwa Watalinga kimwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yerekana ko kwinjira kwa ADF kwabaye n’ijoro mu gihe abaturage baho bari baryamye.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere, amakuru agera kuri Rwanda tribune aturutse i Kikura avuga ko imirambo y’abaturage makumyabiri yabonetse ariko ko ishobora no kwiyongera kuberako bakiri gushakisha ababuriwe irengero.
Ingabo z’igihugu zemeje iby’iki gitero, naho Sosiyete sivile yo muri ako gace yerekana ko abagabye igitero bavuye i Kikura bakihisha ku ishuri ribanza rya Mulighi, ryafunzwe kuva ibitero byagaruka muri ako karere.
Indwara ya psychose iterwa n’ingaruka z’amasasu, yibasiye abaturage bavuye mu ngo zabo, dore ko bamwe bafashe icyerekezo cya Nobili, ni muri kilometero 3 uvuye aho bari batuye, naho abandi bajya i Kamango.
UWINEZA Adeline