Saidi Balikwisha, umudepite uhagarariye Teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yandikiye ibaruwa Umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, amusaba ko agace ka Beni kafatwa nk’agace katatswe n’ibiza muri iyi myaka.
Mu ibaruwa Ikinyamakuru 7sur7.cd dukesha iyi nkuru gifite, nuko ubu busabe yasabye Tshisekedi bubaye nyuma y’aho aka gace ka Beni hakomeje kubera imirwano y’imitwe itandukanye ndetse ikaba ihitana ubuzima bw’abatari bake.
Depite Saidi Balikwisha, avuga ko abaturage badatekanye yaba mu mibereho myiza ndetse n’ubukungu kubera ikibazo cy’imirwano cya hato na hato.
Mu ibaruwa ye yasoje asaba Umukuru w’igihugu cya Congo, gutabara Beni nk’agace katatswe n’ibiza mu buryo butaziguye, amusaba gutekereza ku nyugu y’ibiva muri aka gace akamaro bifitiye abanyagihugu.
Twabibutsa ko muri aka gace karimo inyeshyamba zihamaze imyaka itari mike. Aha harimo nk’inyeshyamba za Uganda ADF zatangiye kwica abaturage kuva mu mwaka wa 2014.
Imiryango itari iya reta ivuga ko hamaze kwicwa abaturage barenga ibihumbi 300 kugeza muri uyu mwaka wa 2019.
Nkurunziza pacifique