Ikigo gishinzwe ubukerarugendo ICCN cyahagaritse ibikorwa byacyo muri Parike ya Virunga kubw’umutekano muke.
Ibintu bikomeje kuba bibi muri Teritwari ya Rutshuro cyane mu bice bya Gurupoma ya Rugali bikora ku ishyamba rya Pariki ya Virunga biherereye mu birunga bya Mikeno,aho imirwano ikomeje guca ibintu ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC .
Nk’uko twabivuze mu nkuru yacu y’ejo imirwano yakajije umurego mu bice bya Ngugo na Nyesisi biri muri Gurupoma ya Rugali mu birometero 35 KM uvuye mu mujyi wa Goma,aho M23 yari yambuye ingabo za Leta ibirindiro byazo,mu rugamba rwitabajwemo n’igipolisi kugirango gitere mu bitugu ingabo za Leta,iyo mirwano ikaba yatumye ikigo gishinzwe iby’ubukerarugendo gihagarika ibikorwa byacyo muri Pariki ya Virunga.
Umunyamakuru wacu uri iGoma mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi b’ikigo cya ICCN utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:ubu twese twahunze twaje kuba mu mujyi wa Goma kuberako ibintu bimeze nabi,cyane ko Umutwe wa M23 wagiye utugabaho ibitero ukatwicira abantu ndetse muri iriya pariki hakaba hamaze kugeramo abarwanyi benshi b’uyu mutwe bariguturuka muri Uganda,nta kindi cyemezo cyari gikwiye gufatwa uretse kuvana ubuzima bw’abantu mu masasu.
Kugeza ubu uduce twibasiwe n’imirwano ni: Bukima,Cyanze,Gatovu,Mikenke na Gikeri ho muri Gurupoma ya Gisigari na Nyesisi na Ngugo ho muri Gurupoma ya Rugali hose akaba ari muri Teritwari ya Rutscuru utu duce twose tukaba twarabaye itsibaniro.
Mwizerwa Ally