Umuhanzi rurangiranwa ukomoka mu gihugu cya Congo, Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu gace ka Sud-Ubangi aho azaba ahagarariye ishyaka rya AFDC (Alliance des Forces Démocratiques du Congo).
Mu makuru dukesha Ikinyamakuru Bwiza, avuga ko zoenews.net, yemeza ko uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yashize ari ku rutonde rw’abakandinda bazahagararira agace ka Sud-Ubangi muri Sena.
Perezida wa Sena akaba n’uw’ishyaka Alliance des Forces Démocratiques du Congo (AFDC) Bahati Lukwebo, avuga ko ishyaka rye rizahagararirwa na Koffi Olomide mu Ntara ya Sud-Ubangi mu gihe cy’amatora y’abasenateri.
Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomide yabaye umunyamuryango w’ishyaka Alliance des Forces Démocratiques du Congo muri Nyakanga 2021.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com