Guhera kuwa 16 Ukuboza 2021 hadutse imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Mai Mai ariyo Mai Mai Yakutumba na Mai Mai Ebwela Mtetezi. Amakuru agera kuri Rwanda Tribune avuga icyateye ubushyamirane hagati y’iyi mitwe yombi isanzwe ifatwa nk’abavandimwe ari ukutumva ibintu kimwe kuri gahunda yo kugaba ibitero ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye ziri m’ubutumwa bw’amahoro muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO)
Biravugwa ko byibuze abantu bagera kuri bane aribo baguye Muri iyi mirwano yabereye muri kivu y’amajyepfo, babiri babiri kuri buri ruhande .
Iyi mirwano yabaye hagati y’iyi mitwe yombi ya Mai Mai yateje imidugararo mu baturage baho, ndetse benshi muri bo bahungira mu gace ka Mukera, Kanguli, Nakiele na Lumanya.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko , mu gitondo cy’ejo kuwa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 mu mudugudu wa Abwela, hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu
FARDC ifite icyicaro I Mukera ivuga ko yamenyeshejwe iby’iyi mirwano hagati y’aya matsinda ya Mai Mai, aturutse mu nzego z’umutekano zo mu karere ka Fizi . aya makuru avugako Yakutumba na Ebwela Mtetezi ari abavandimwe bo mu muryango umwe w’Ababembe , bakaba batavuga rumwe ku kibazo cyo kugaba ibitero kuri Monusco no gusahura amatungo.
Ababibonye bavuga ko amakimbirane aheruka kuba kuwa kane ubwo imitwe iri kuruhande rwa ya Yakutumba yagerageje gusahura inka z’abaturage bo mu muryango wa Fuliru hafi y’agace kabarizwamo a Banyamulenge.
Amakuru amwe avuga ko kuya 13 ukuboza, Yakutumba yahamagariye imitwe yose ya Mayi Mayi ibarizwa muri ako karere kwifatanya nawe mu kugaba ibitero kuri Loni, igitekerezo Ebwela Mtetezi yateye utwatsi, kuko we avuga ko nta bimenyetso bifatika abona byatuna barwanya Loni bokoresheje imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe w’abanyamulenge uzwi nka Gumino-Twirwaneho.
Kuwa kane w’iki cyumweru turimo, ubutumwa Minisitiri w’intara ya Kivu y’amajyepfo ushinzwe umutekano akaba na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yatangiye mu gace ka i Baraka, yamaganye ibitero by’iyi mitwe ibarizwa mu karere ka Fizi , n’ubukangurambaga irimo gukora igamije kugaba ibitero kuri Monusco .
Ubuyobozi bushya bwa sosiyete civile muri kano gace ka Baraka buvuga ko igikekewe mu gukemura kino kibazo ari ibiganiro bivuye ku mutima hagati y’abayobozi b’ abaturage n’abahagariye oyo imitwe mitwe ya Mai mai .
isoko y’amakuru ya rwandatribune ivugako guhera kuwa 17 Ukuboza 2021 ituze ryatangiye kugaruka mu gace ka I Abwela, umudugudu wa uri mu gace ka Fizi, mu majyepfo ya kivu , nyuma y’imirwano yabereye muri aka gace hagati ya Mai Mai yakutumba na Mai Mai Ebwela Mtetezi kuri , ry nyuma y’umunsi umwe w’imirwano .
Munusco yakunze gushinjwa n’abaturage ba DR Congo kuba ntacyo ibamariye ngo kuko kuva yahagera nta gikorwa gifatika kigamije kugarura amahoro n’umutekano irabasha kugeraho ngo kuko abaturage bagikomeje kwicwa no kwamburwa utwabo n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarabazengereje.
Uwineza Adeline