Umwe mu banyabwenge akaba n’umunyepolitike uzwi cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kigira abantu bize bakaminuza, ariko ko iki gihugu kitagira “abanyabwenge” bashobora gushyira ku muronko ibibazo bya Congo.
Ni byatangajwe na prof Émile Bongeli, mu kiganiro yahaye itangazamakuru i Kinshasa, ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 11/04/2024.
Prof Émile Bongeli mu magambo make yatangarije itangazamakuru yagize ati: “Congo nta banyabwenge ifite, dufite abize, abahawe impamyabumenyi n’abandi. Abanyabwenge b’igihugu nibarya usangana ubwenge bwo kumenya gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu cyabo gifite. Ariko muri ibyo, twebwe turananiwe”.
Prof Émile Bongeli w’imyaka 72 yamenyekanye cyane i Kinshasa, k’uko ari mu bigisha muri kaminuza, aho yigisha amasomo ya ‘sociologie’ kandi akaba umunyapolitiki wabigize umwuga ndetse akaba anabirambyemo.
Prof Bongeli avuka mu Ntara ya Oriental, icyahoze ari Kisangani ikindi ni uko ari mu bagize ishyaka rya PPRD. Yigeze no kuba minisitiri w’ Itangazamakuru n’Itumanaho(2008-2010),kuri leta ya minisitiri w’intebe Gizenga.
Ibi abitangaje nyuma y’uko na Karidinali Ambongo ubwo yari mu gitambo cya misa kuri Pasika imbere y’abakirisitu yaneguye abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko bitwaye nabi imbere y’inyeshyamba za M23 bigatuma yigarurira ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com