Abasirikare bagera kuri 90 bo muri FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi) bambutse uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na DRC kuri uyu wa gatanu , Bifatanije n’abandi basirikare ba Mai Mai n’abasirikare babashyigikiye mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba za Red Tabara hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu turere dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko abatuye bo mu kibaya cya Rusizi babitangaza ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Abasirikari benshi b’Abarundi bambutse uruzi rwa Rusizi bajya mu gace ka Kigoma, muri Teritori ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Abahagarariye sosiyete sivile baho bemeje aya makuru ko ari ukuri.
Bamwe mu baturage baganiriye na Source Media Burundi batashatse kuvuga amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo baragira bati: “Twabonye banyura mu gace ka Nyakabere na Kyanyunda, Ntibari munsi ya 90.
Aba baturage bakomeza bavuga ko babonye abasirikari b’Abarundi bambuka uturere twa Kahanda na Rukobero. Uturere twombi tugenzurwa na Mai Mai Kijangala na Buhirwa ndetse ko mu ijoro ryo ku wa gatatu muri kino cyumweru turimo, abarwanyi bo mu mitwe yombi ya Mai Mai hamwe n’abagize ingabo z’Uburundi banasahuye byibuze inka zigera kuri 400 i Mutarule, muri teritori ya Uvira bakica n”umusirikare w’ingabo za Congo FARDC.
Bakomeza bagira bati: “Bishe umusirikare wa FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) kandi basahura inka zigera kuri 400”.
Umukozi w’ingabo za congo-kinshasa FARDC wifatanije n’umutwe wa 3304 wahawe ako karere yemeje ko “umwe mu ba sirikare ba FARDC bari bari i Mutarule yahiciwe nizo ngabo z’uburundi zifatanyije na Mai Mai
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize , i Magunda na Kakuku muri kivu y’Amajyepho havuzwe imirwano hagati y’abasirikare b’Abarundi bashyigikiwe na Gumino, itsinda rya Colonel Nyamusaraba wavanywe muri FARDC hamwe n’inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara.
Abashumba bo muri ako gace ko muri kivu y’amajyepfo bavuga ko barengewe no gusahura inka mu byumweru bibiri bishize kuko mu cyumweru gishize, byibuze inka 500 zasahuwe mu gace ka Kiziba mu itsinda rya Bijombo zasahuwe na Red Tabara ikindi izindi zigera kuri 400 zisahurwa n’ingabo z’igihugu cy’uburundi.
Umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara ufatwa n’ubutegetsi bw’Uburundi ko ari umutwe w’iterabwoba.
Uwineza Adeline