Abantu bane biciwe mu gico cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF, inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwa Leta ya Uganda mu gace ka Ruwenzori
Ibi byabereye mu murenge wa Ruwenzori mu gace ka Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Congo aho byatangiye mu ijoro ryo kuwa 26 kugeza ejo kuwa 27 Mata 2022 .
Aya makuru yemejwe n’inzego zibanze ko iki gitero cyabereye mu mudugudu wa Hululu muri Gurupoma ya Malambo.
Hatangajwe ko ADF yishe abasivili nyuma y’igitero cyabereye i Hululu,umubare w’agateganyo werekana ko abantu bane bahitanywe n’iki gitero.
Muri iki gitero hatwitswe imodoka ebyiri zitwara imizigo zari zivuye mu mujyi wa Kasindi zerekeza Mutwanga nkuko byemejwe na John Sibendire uyobora Sosiyete Sivili muri ako gace .
Ubu bwicanyi bwaje bukurikirana n’ibindi bitero bibiri byabereye mu gace kamwe kuwa kabiri ubwo amazu menshi yatwikwaga. Ibikorwa remezo byahagaritswe mu mirenge myinshi nyuma y’ibi bitero nk’uko amakuru abitangaza,
Mu cyumweru gishize, abakuru b’ibihugu bya EAC bemeje ko “bashaka kwihutisha ibikorwa byo kurandura imitwe y’inyeshyamba zigenga zigwira mu burasirazuba bwa Congo”, harimo na ADF, ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba .
Uwineza Adeline