Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye kurega u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC .
Ni ibyatangajwe na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DR Congo, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru kuwa 13 Gicurasi 2023 i Jeneve mu Busuwisi.
Minisitiri Lundura, avuga ko Guverinma ya DR Congo, iri gutegura dosiye igomba gushyikiriza urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, kubera amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame ku ngingo irebana na M23 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Benin.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru i Cotonou muri Benin, Perezida Paul Kagame yabajijwe ku kibazo cya M23, maze asubizako, “iki kibazo gifitanye isano n’Abakoroni baciye imipaka mishya maze bimwe mu bice bigize ubutaka bw’u Rwanda bishyirwa kur DR congo.
Perezida Kagame, yongeye ho ko abari muri ibyo bice, bisanze bahindutse Abenegehugu ba DR Congo, ariko bafatwa nabi kuko batigeze bahabwa uburenganzira bwabo , ari nabyo byatumve havuka umutwe wa M23 ndetse ko mu bihe bitandukanye ikibazo cy’uyu mutwe kitacyemuwe mu buryo bukwiye ari nayo mpamvu gihora kigaruka.”
Minisitiri Lutundu,avuga ko DR Congo yafashe aya magambo ya Perezida Kagame nk’ubushotiranyi bugamije kwagurira ubutaka bw’u Rwanda muri DR Congo.
Ati” DR Congo iri gutegura dosiye yo gushikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku magambo aheruka gutangazwa na Perezida Kagame w’u Rwanda.Ni amagambo agaragaza umugambi iki gihugu gifite ugamije kwigarurira ubutaka bwa DR Congo”
Minisitiri Lutundula, yongeye ho ko muri iyi disiye, DR Congo ishinja u Rwanda ibyaha by’intambara byakozwe na M23 ngo kuko arirwo rutera inkunga ya gisirikare uyu mutwe.
Ni disiye avuga ko yatangiye gutegurwa ,hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko mu gihe cya vuba izagezwa muri urwo Rukiko.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Simbona ko bagomba kurega Ureanda.kuko Urwanda ni twe twese si umuntu umwe.Uwo niwe bagomba kurega.Ntago ari twe abanyarwanda tudecida kohereza abana bacu gupfira congo.bajyanwa ku ngufu.Uyu muntu utifuriza amahoro abana b Urwanda n akarere.niwe kibazo kigomba kurandurwa si Urwanda cg abanyarwanda.Uyu azapfa ariko Urwanda nk igihugu ruzahoraho.nawe yiyitiranya nurwanda ngirango ni kimwe mu bibazo dufite by’ ingutu.cg abapagasi bakamwitiranya n Urwanda.
Wa giterahamwe aho wahungiye aho muri Congo inka mwirirwa mwica n’abantu mwirirwa mwica mwabitumwe n’u Rwanda? Muzagwa ku gasi
Abana bacu? wowe na nde wa FDRL we!! abana banyu ko bari muri congo bari mu Rwanda?
Wowe wiyita Kadogo kuberi iki uvugako abana bacu bajyanwa gupfira muri DRC uziko uri igikoresho uri igikoresho cya Cyabitama ,ntasoni urahangara ngo abana bacu barimo gupfira muri congo wavuze amazina yabo bana ugashyiraho na numero zibaranga ,uziko nawe uri icyontazi urishinga cyabitama utazi uburenganzira bwa abaturage ayobora ,bo bakaba babuzi aribwo banaharanira wagiye usoma ukareka kuyoborwa nk,itungo sha Kadogo we .
None se Ruti na Kaka niho mwabona abantu bafite imitekerereze nkiya ririya shyano ryiyise kadogo? Ese murabona ibitekerezo bye bitandukaniye he n’ibya Rutundura na Bitama bashaka ko H.E aceceka ntavuge amateka? Ubwo se Ibyo yavuze bitari ukuri n’ibihe? Ese ko abacongolais buzuyemo abanyamateka ubwo ntibazi ko conference de Berlin ariyo yavuyemo ibi byose? None ngo bari gukora dossier ariko barasaze ahubwo.Bekuzirirwa bahamagaza abandi nubwo nanjye najyayo nabisobanura.President wacu bamukure mukanwa kabo rwose
Truzabatsinda ahuhwo tubasabe kubisubizwa.nibagire vuba bari gutinda.
Hhhh nibigoryi cyane
Lutundula nitumutsinda la haye izanzure ko nyuma Yi bimenyetso basanze abakoloni baradutwae ubutaka bategeke tubusubizwe!!!!
Ibyavuzwe na H.E PK ni amteka azwi, n’isi yose, yanditswe.
Abari gutegura amateshwa ngo ni dossier, bazasubizwa ko ari nta shingiro ifite, ko itakwakirwa, ni muhumure.
‘Aho Kadogo nta n’ubukadogo, ni Kabisa Kagoryi.
@Innocent n’ ubwo wantutse bwose ariko.nakunze ko wabajije aba bagenzi bacu uti ibyo navuze bitari byo no ibihe? Kandi se koko ikitati ukuli ni ikihe?Ese Urwanda numuntu cg ni abantu?Ese hari umuntu kamara?Niho usanga ununtu ayobora inyaka 30 cg 40 abantu bakumva ko ari ibisanzwe.kdi icyo kibazo si aha gusa ahubwo abanyagitugu bose niko bakora.nyamara baba bashaka inyungu zabo namashumi yabo sizabanyagihugu.Dukeneye inzego zikomeye ntidukeneye uwo ari wese wo kwigira igitangaza kuko mu myaka mike twese tuzaba turi amateka!
Kadogo uri Kadogo koko n’ubwenge bwawe ni Kadogo! Ngo gutegeka imyaka murongo…, wowe se ko uriho mirongo…? Uri Kadogo wuzuye koko kubona ushyigikira Lutundura na Cirombo cye! Ubwo koko niba warize amateka ntiwamenye ikatwa ry’imipaka y’ibihugu by’aka Karere ryakozwe n’abazungu biyicariye i Berlin mu Budage mu myaka ya 1884 batitaye ku mibereho n’amasano y’abo? Ariko niba uri uw’ikigoroba cg “IGA” nakumva. Niba kdi ubyirengagiza ubizi watebeye 200% mu ngengabitekerezo y’urwango, irondabwoko, irondamuntu, ubusambo, inda nini, ubugome no kutanyurwa! Igihe kizakumpera igisubizo.