Igikorwa cyo kubarura no gukora amakarita y’itora kiri kubera mubigo by’amashuri, ni igikorwa cyongeye gusubukurwa kuri uyu wa 09 Mutarama nyuma y’ibyumweru birenga bibiri gihagaritswe.
Iki gikorwa gikomeje gukomwa mu nkokora n’ibibazo by’ubuke bw’amafaranga ngo kuko abari kubikora mo bemeza ko amafaranga ari kwifashishwa ari kugeraho akaba make.
Abandi nabo bakomeje gusaba abashinzwe amatora kudahagarika ibikorwa by’amasomo y’abanyeshuri bisanzwe ngo kuko ibigo bimwe biri kuberamo aya mabarura naho ibindi byo bakaba barimo kwiga.
CENI yemeje ko igiye kubireba ho neza kuburyo bitazigera bibangamira igikorwa rusange cy’amasomo.
Usibye ibibazo bya Tekinike biri gutuma iki gikorwa kidindira, ngo kuko kugira ngo ubone ikarita biri gutwara umwanya, hakomeje no kuvugwa ikibazo cy’amafaranga adahagije nk’uko byasobanuwe na Jean-Baptiste Itipo umwe mubari gufotora abagomba kwitabira amatora.
Umuhoza Yves