Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ikomeje gusesa imigeri hirya no hino ishakisha ibyatuma u Rwanda rwambikwa icyasha, mu ruhando mpuzamahanga.
Ni nyuma yo gushinja u Rwanda ko rutera inkunga inyeshyamba za M23 , Kwiba inyamaswa zayo zirimo ingagi n’ibindi byinshi.
Iki gihugu kitahwemye kwikoma u Rwanda mu nama zitandukanye ndetse bakabigira urwitwazo no mu gihe inyeshyamba zarwanaga na Leta, icyo gihe bitwaje ko abo bari kurwana bavuga i Kinyarwanda batangira kuvuga ko ari Abanyarwanda. Nyuma rero iki gihugu cyongeye kwerururira Umuryango w’Abibumbye,ko u Rwanda rwiba umutungo wacyo.
Ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abimbye yasozaga imirimo yayo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja, yatse ijambo, yongera gushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma.
Mu ijambo rye, uyu uhagarariye Congo-Kinshasa wakunze gukoresha amagambo aremereye ashinja u Rwanda, yavuze ko “Nta muntu utazi ko u Rwanda rwinjiye muri Congo mu 1998 rukageza muri 2003.”
Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda ruri mu bihugu byohereza hanze Zahabu nyinshi kandi ko ntahandi ruyikura atari muri Congo.
Ati “Ubu batwara n’inkima ndetse n’ingagi bakura mu mashyamba ya Congo bakazijyana mu Rwanda. Ibyo byose birazwi.”
Uyu mudipolomate wa Congo yakomeje avuga ko Isi yashyize imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri i Burayi, ikirengagiza ibyo muri Afurika.
Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha mu kugura intwaro bohereza muri Ukraine, bakabaye natwe babidukorera. None badushyiriyeho ibihano ku buryo tudashobora kugura intwaro. Iyo politike igomba guhinduka, imiryango ikamagana yivuye inyuma Ibihugu byose bishoza intambara ku bindi.”
Uwari uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangiye ijambo rye yisegura ko ritari ryateguwe ariko ko nk’u Rwanda rutabura kugira icyo ruvuga ku bikomeje gutangazwa n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ibirego iki Gihugu gikomeje kwegeka ku Rwanda atari byo byatanga umuti w’ibibazo bikirimo mu gihe ari rwo ruwufite mu biganza byacyo.
Yagize ati “Kwegeka ibibazo byabo ku bandi ntabwo byakemura ikibazo, ariko Abanyepolitiki bakomeje gushinja ibinyoma ibihugu by’ibituranyi.”
Umuhoza Yves