Kuva inama y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yateranira muri Kenya ikemeza ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba kohereza ingabo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, bimwe mu bihugu birimo n’u Burundi byahise byitabira ndetse bo bahabwa guherera muri Kivu y’amajyepfo ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi.
Nyamara n’ubwo ingabo z’u Burundi arizo zakiriwe nk’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri DRC muri raporo iheruka zagaragaje ko muri izi ngabo harimo n’imbonerakure zinjijweyo mu rwego rwo gutabara izi ngabo mu gihe zari zisumbirijwe.
Iri tsinda rishinja Ingabo z’u Burundi kuba zarinjiye muri iki gihugu mbere y’uko zemererwa kwinjira muri DRC n’ubwo iki gihugu kibihakana.
Icyakora, kugeza mu Gushyingo gushize, ibikorwa byakozwe na FDNB bafatanije na FARDC byibasiye gusa imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi ikorera muri Kivu y’amajyepfo, RED Tabara na FNL, iyi mitwe irwanya Leta y’u Burundi ikaba ikorera muri DRC.
Imbonera kure ni itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri k’ubutegetsi, uru rubyiruko rukaba rwifashishwa mu mirimo itandukanye, gusa iri tsinda rikaba rishinjwa ibyaha bitandukanye birimo gufata abagore ku ngufu, kwiba n’ibindi byaha byibasira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Uwineza Adeline
Abanyamulenge barasenga buri munsi. Ababarwanya murahura nakaga. Bagiye kubakubita ubundi basabe ki Mulenge yigenga