Imirambo y’abantu 18 bishwe n’abasirikare ba CODECO mu ijoro ryo ku wa 15 Gashyantare mu mudugudu w’ Abalkozo, mu murenge wa Banyali Kilo (agace ka Djugu) yashyinguwe i Mongbwalu muri ituri.
Umuyobozi w’akarere iyi komini ya Mongbwalu ibarizwamo, Jean Pierre Bikilisende yagize ati: “Iyi mibiri yose yashyinguwe mu mva rusange kuri uyu wa 18 Gashyantare, mu mudugudu wa Poipo uherereye mu gace ka wazabo, ni mu Kilometro kimwe uvuye mu santeri ya Mongbwalu.”
Iyo mirambo yari imaze iminsi ibiri mu gihuru, Umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri ituri kugira ngo ziganire ku ihagarikwa ry’imirwano hagati y’izo nyeshyamba za CODECO.
Gushyingura ahantu hamwe byaherukaga muri ituri igihe hari himuwe abantu benshi, 62 bamwe muribo baricwa bashyingurwa mu mva rusange.
UWINEZA Adeline