Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo Kitenge, yavuze ko Repuburika Iharanira Demokarasi ya congo kuri uyu wa gatanu yakoresheje imyuka iryana mu maso, kuko abigaragambya bari batangiye kwerekana ibikorwa by’urugomo.
Ibi Polisi yabikoze ishakaga gutatanya abaturage bari bakoraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko basaba ko habaho amavugurura yumvikanyweho na bose mu itegeko ry’amatora ya 2023. Aba baturage na bamwe mu banyapolitiki bashaka ko Inteko Ishinga Amategeko ishyiraho itegeko ry’amatora ryumvikanyweho na bose, rikaba ari ryo rizagenga ay’umwaka utaha.
Impaka nyinshi mu itegeko ry’amatora zerekeye imashini itora, aho kuri bamwe ari imashini yiba amajwi mu gihe abandi bavuga ko yibeshya. Hari kandi ikibazo cyo gutegura amakarita y’amatora no gushushanya imipaka y’ubuyobozi, kugena iyubahirizwa rya 30% by’abagore bajya kuri lisiti y’abatorwa n’ibindi.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, abapolisi bageze ahagombaga kubera imyigaragambyo mbere y’uko abaturage bahagera. Ibi bituma batabasha kwinjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuko amarembo yose yinjira yari arinzwe na polisi.
Yavuze ko bangije imodoka z’abandi ariko bamwe bakomeretse abandi bakananirwa guhumeka kubera iyo myuka. Icyakora ngo ntawapfuye mu bagera kuri 200 bari bateguye kwigaragambya.
Ibi kandi byabereye no kuri Stade de Martyr, kuko hashyizwe abapolisi bo kubuza abayoboke b’imitwe ya politiki kugera ku Nteko Ishinga Amategeko.
Uwineza Adeline