Kuri uyu wa 14 Mata mu burasirazuba bwa DRC hakozwe iperereza ryo kumenya niba ko ko inyeshyamba za M23 zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu I Luanda muri Angola.
Izi mpuguke zari zishinzwe kugenzura iby’umutekano wo muri aka karere zari zigizwe n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF hamwe n’abashinzwe ubugenzuzi b’imbere mu gihugu.
Nyuma yo gukora iri perereza ibiro bishinzwe bishinzwe gutangaza ibyavuye mu iperereza byatangaje ko ukurikije aho amahoro ageze ubu ibintu bimeze neza ndetse ko inyeshyamba za M23 zakoze ibyo zasabwaga gukora.
Banagarutse kandi ku mipaka yafunzwe n’itegeko rya Guverineri bavuga ko n’ubwo bimeze gutyo bwose inzira zimeze neza ndetse ko ababashije kunyura mu muhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma, inzira babonye ko ari nyabagendwa.
Ibintu byagarutsweho ni uko ibice bya Bunagana na Chengerero byamaze kurekurwa n’inyeshyamba za M23 ubu hakaba hari mu maboko y’ingabo za EAC arizo EACRF.
Ibi bice byarekuwe bikaba biri mu maboko y’ingabo za Uganda ndetse na EACRF ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ni kenshi ubutegetsi bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bwasakuje buvuga ko izi nyeshyamba zitigeze ziva mubice zari zargaruriye nyamarauyu kuri uyu wa 14 Mata bwo bemeje ko izi nyeshyamba zagiye ndetse koi bice bari barimo bitekanye.
Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zatangaje ko zizaharanira guteza imbere ibikorwa byo kugarura amahoro muri Aka gace n’ibikorwa bigamije iterambere.
Izi ngabo kandi ziri muri aka gace kuva mu mpera z’umwaka ushize zikaba zaraje kugarura amahoro muri kariya karere.