Impunzi z’Abarundi zahungiye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa mu Rusenda ziratabaza ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM ) kugirango ribagoboke ribahe ibibatunga.
Inkuru rwandatribune.com ikesha Radio RPA iravuga ko izo mpunzi zimaze amezi abiri ntabyo kurya bahabwa.
Umwe murizo mpunzi yagize ziti: ” Ubusanzwe bajyaga baduha ibiryo mu minsi 15, ariko ubu tumaze amezi abiri ntakintu nakimwe duhabwa”.
Izo mpunzi zikomeza zivuga ko baje kubabwira ko bazajya babaha amafaranga ku matelefone yabo, ariko ibyo bikaba bitarakunze none bakaba barategereje amaso yaheze mu kirere.
Bati:” PAM iherutse kutubwira ko izajya iduha ibiryo turi mu matsinda kandi ko hari bamwe batazabibona, keretse ibyo niba byaratangiye kuko ntitubona uwaduha amakuru, gusa twumva ko ubu buryo aribwo bukoreshwa ku mpunzi zahungiye mu Rwanda”.
Nk’uko byatangajwe na Radio RPA yatangaje ko yagerageje gushaka inzego z’abahagarariye impunzi muri iyo nkambi ya Rusenda ndetse n’abahagarariye PAM muri icyo gihugu ariko ntibababona. Izi mpunzi zatangiye guhura n’iki kibazo gikomeye cyo kudahabwa ibiribwa kuva icyorezo cya Corona Virus cyatangira umwaka ushize kugeza ubu.