Tariki ya 25 Mutarama 2019 , tariki 25 Mutarama 2021 imyaka 2 irihiritse Perezida Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo arahiriye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rutoroshye yemeza ko rugamije impinduka , Tshisekedi aracyabangamirwa no gufata ibyemezo bikomeye mu guhangana n’ibibazo bigikomereye iki gihugu byiganjemo imitwe yitwaje intwaro.
Kuri uyu munsi ubwo yizihizaga imyaka 2 amaze ku ntebe iruta izindi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika ibinyujije mu ntumwa yayo idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari Peter Pham yamwijeje ubufasha bwose ndetse inavuga ko ishima intambwe amaze gutera mu kongera kubaka ubumwe n’iterambere bishingiye ku muturage.
Mu butumwa Peter Pham yohereje Felix Tshisekedi buragira buri “Nyakubahwa Félix Tshisekedi ku isabukuru ya kabiri umaze utangiye amateka yawe nka Perezida. Imana iguhe imigisha na DRC mugihe ukomeje guteza imbere impinduka mu iterambere ry’abaturage ba Congo Kinshasa. Tukwifurije ibyiza”
Bimwe mu bibazo by’ingutu bikibangamira imitegekere ya Felix Tshisekedi.
Guhanganira gufata ibyemezo na Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora iki gihugu
Kuva yarahirira kuyobora iki gihugu, Perezida Tshisekedi yakunze kugorwa no kutagira ubwiganze mu nteko ishingamategeko, aho gufata imyanzuro byatambamirwaga n’uruhande rw’ishyaka Front Commun Pour les Congo rya Joseph Kabila risanganwe umbwiganze mu nteko ishingamategeko. Ibi byanateje umwuka mubi hagati y’impande zombi kugeza ubwo mu Ukuboza 2020 Perezida Tshisekedi yahagaritse ubumwe yari afitanye na Joseph Kabila.
Uyu mwanzuro wa Tshisekedi ubwo yawutangazaga yavuze ko kuba afite ubwiganze buke mu nteko byatumaga imyanzuro n’intego ze zo kugeza iterambere mu baturage nkuko yabibasezeranije yiyamamaza zitagerwaho , ari naho yahereye avuga ko igihe yaba akomeje kugorwa n’ibi yasesa inteko ishingamategeko nkuko abyemererwa n’itegeko nshinga cyangwa agatumizaho andi matora y’abaturage.
Uyu mwanzuro ntiwakiriwe neza n’uruhande rwa Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu. Ibintu byakomeje kuba bibi kugeza ubwo kuwa 18 Ugushyingo 2020 abadepite b’impande zombi barwaniye mu nteko ishingamategeko hakitabazwa polisi y’igihugu.
Kunanirwa guhosha amakimbirane n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Ubusanzwe iyo umukuru w’igihugu atowe aba afite ishinga zo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cye nkuko itegeko nshinga riba ribivuga.
Kuri iyi ngingo, Tshisekedi aracyahura n’imbogamizi kuko imyaka myinshi ishize uburasirazuba bwa Congo bwakomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro n’udutsiko tw’amabandi yazengereje abaturage mu ntara za Kivu zombi. Ibi biniyongeraho akarengane gakorerwa abaturage batuye i Minembwe bazwi nk’Abanyamulenge gakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai Yakutumba, n’indi aho babatoteza bakanacwa n’imitungo yabo ikanyagwa babaziza ubwoko bwabo.
Tshisekedi ariko hari intambwe yateye mu kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo nk’aho tariki ya 20Nyakanga 2020 yohereje itsinda ry’inzobere mu bya gisirikare ryiganjemo abahoze mu gisirikare cya Congo FARDC mu biganiro by’amahoro hagati ya Leta n’ishyeshyamba zikorera mu gace ka Ituri.
Muri ibi biganiro Leta yemereye abarwanyi bazashyira intwaro hasi kubinjiza mu gisirikare n’igipolisi. Ababyanze nabo Leta ya Tshisekedi yabashyiriyeho imitwe idasanzwe irangajwe n’uwitwa Hibou Special Force mu bikorwa by’ingabo byiswe Socola 1 na Socola 2 igamije kubahiga bukware.
Kugeza ubu mu mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo twavuga nka ADF, FDLR, RUD Urunana, Mai Mai n’indi mynshi ikomeza guhungabanya umutekano wa Congo n’akarere muri rusange.
Twabibutsa ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya perezida yo ku ya 31 Ukuboza 2018 maze agirana amasezerano y’imiyoborere ihuriweho n’uwamubanjirije Joseph Kabila. Nyuma y’imyaka ibiri batumvikana, Tshisekedi yahisemo gusesa ayo masezerano.
Ildephonse Dusabe