Inama y’abaminisitiri b’ingabo b ’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) yari iteganijwe kubera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 19 Mata yasubitswe bitunguranye ndetse ntihatangazwa igihe iyi nama yaba yimuriwe.
Iyi nama yagombaga kwiga ku mutekano w’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ikigira hamwe ibya manda y’ingabo z’uyu muryango muri iki gihugu.
Iyi nama isubitswe mugihe byari biteganijwe ko yagombaga kubera mu mijyi itandukanye yo muburasirazuba bw’iki gihugu, by’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru ari naho hari icyicaro cy’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 17 Mata mu mujyi wa Goma akagaragaza ko iyi nama icyenewe rwose ariko yemeza ko kujya bemeza amatariki Atari ngombwa n’ubwo byagira akamaro.
Yongeye ho ko bo ubwabo aribo bagomba kurebera hamwe ibibafitiye akamaro kuko amahanga yo abaha ibyo ashaka nyamara ntibibagirire akamaro, bifuzaga.
Yakomeje avuga ko iyi nama igomba kuganira kuri ejo hazaza h’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirasirazuba kuko hari byinshi Congo itemera kuri izi ngabo zitwa izo mu karere.ati” tuzajya tugenda buhoro buhoro kuko izi ngabo za EAC nazo ntawazizera bityo rero kwitonda birakenewe kurusha ibindi
Iyi nama biragaragara ko yasubitswe kubera impamvu za Politiki nyamara bikaba bitatangajwe, ahubwo bikagirwa ubwiru .