Indege yo mu bwoko bwa SJL Aeronautica yokoze impanuka muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ku wa 3 Werurwe, ku kibuga cy’indege cya Loano hafi y’i Lubumbashi (Haut-Katanga).
Umugenzi wari muri iyi ndege yatangaje ko iyi ndege yari ivuye i Kinshasa, igakorera impanuka mu murima hafi y’ikibuga cy’indege i Lubumbashi, abantu bake barakomereka bidakabije.
Yakomeje avuga ati: “Iyi ndege yari iri kugenda neza rwose nk’ibisanzwe hanyuma sinzi icyabaye ihita ita inzira umupirote agerageje kuyisubiza mu nzira yayo biranga birangira ikoreye impanuka mu murima uri hafi y’ikibuga cy’indege . ”
Uyu mugenzi yongeye ho ko ntawari wakomeretse ariko kubera umwotsi mwinshi wari uri kwinjira muri iyi ndege byatumwe bamwe bakomereka bidakanganye.
Umugenzi yakomeje avuga ko Byabasabye gukora urugendo begera aho ambulance zari zibategerereje kuko zitagombaga gushobora ku nyura mu mirima.
Amakuru avuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro nyuma y’amasaha make impanuka ibaye.
Uwineza Adeline
AEC yarananiwe amezi imaze itararasa M23,nibagende ,haze sadec niyo ishoboye, ubundi imitwe yose bayihashye DRC igire amahoro.