Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, indwara ya psychose iganje mu baturage bo mu turere tumwe na tumwe tw’ubutegetsi bwa Watalinga mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Intandaro y’iki kibazo, ni ituruka ry’intwaro ziremereye byumvikanye mu masaha ya mu gitondo mu bice bya Uganda biherereye ku mupaka na DRC, ariko nanone nyuma y’uko hari ingabo za Uganda, byatangajwe ko ziri ku butaka bwa Kongo mu buyobozi bwavuzwe haruguru.
“Ibintu byakomeje kuba bibi ku manywa. Abasirikare ba Uganda basanzwe i Buisegha, ku birometero 3 uvuye i Kamango berekeza i Nobili abandi bakaba bari i Bauma hafi ya Bungando. Umuyobozi wa sheferi Bauma, Pascal Saambili yagize ati ” Ndahamagarira abaturage gutuza kuko hari amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya Congo n’iya Uganda. Abaturage bo ntibari bamenye uko byagenze, ni nabyo byabateye imitekerereze itari myiza. ” nk’uko byatangajwe na Mabele Musaidizi Watala, perezida wa sosiyete sivile ya Watalinga.
Nk’uko yakomeje abitangaza yavuze ko kuri uyu wa gatatu, tariki ya 01 Ukuboza, inama y’umutekano itumirwa na sosiyete sivile.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’itumanaho yatangaje ko ibikorwa bigamije kandi bihuriweho n’ingabo za Uganda byatangiye.
Nkuko byatangajwe na Patrick Muyaya kuri twiter ye yagize ati “Twatangiye uyu munsi hamwe n’igitero cy’indege hamwe n’imbunda za rutura ziva muri Uganda ku birindiro by’inyeshyamba za ADF muri DRC. Mu gukomeza imirimo yo guhuza amakuru tumaze igihe dutegura, abaturage ba Congo bazajya bamenyeshwa ibikorwa byakozwe na Uganda. Izi nyeshyamba za ADF niwe mwanzi twese duhuriyeho.
Hagati aho, itangazo ryo kuza kw’abasirikare ba Uganda ryakiriwe neza n’abayobozi benshi batowe baturutse mu majyaruguru ya Kivu barimo Kiro Tsongo Grégoire .
Ku bwabo, guhuriza hamwe ingufu bizafasha kugarura amahoro muri kariya gace k’igihugu ,kuva kera kakomeje guhungabanywa n’ubugizi bwa nabi bwakokorwaga n’iz’inyeshyamba za ADF.
Indwra ya PSYCHOSE ni indwara iterwa no guterwa ubwoba n’ibintu biturika rimwe narimwe bibaye bitunguranye . Akenshi Imbunda za rutura n’iturika ry’ibisasu biremereye ni bimwe mu bitera iyi ndwara ikunze kugaragara ahantu henshi hari kubera intambara. Ishobora kandi guterwa n’imibereho y’umuntu ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuhoza Yves
Waca bongo. Wapimye nde kugirango wemeze ko bafite iyi ndwara?