Imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu itsinda rya Ufamandu 2, muri Teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru yatangaje ko kuva ku ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 16 Kamena, mu gace ka Mangere hagaragaye abantu barenga 115 barwaye impiswi na kolera gusa iyi mibare ikaba itaremezwa n’inzego z’ubuzima.
Iyi Sosiyete Sivile yaho ikaba ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’izi ndwara zimpiswi muri aka gace ka Mangere.
Nk’uko aya makuru tuyakeshaRadio Okapi, ibigo nderabuzima bya Mangere na Nyamimba mu gace ka Walikale, aho abarwayi boherezwa, bavugako bikomeje kwiyongera cyane ku buryo bukabije ariko bakaba badafite ibikoresho bihagije n’imiti yingenzi.
Ibi bishimangirwa n’ibaruwa yanditswe ku wa mbere, Kamena yandikiwe umuyobozi mukuru w’ubuvuzi mu karere ka Katoyi, aho Sosiyete Sivile yasabaga ubufasha bwihutirwa.
Alphred NTAKIRUTIMANA
Rwandatribune.com