Ni iki Kivu y’amajyaruguru izungukira muruzinduko rwa Vital Kamerhe muri iyi ntara, mugihe yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, biterwa n’inyeshyamba zihora zica abaturage umwisubirizo kandi Leta irebera.
Vital Kamerhe umaze igihe akora ingendo zitandukanye mubice bitandukanye, avuga ko yamamaza amahoro, arasa n’uri gutegura amatora yo muri 2023, kuko nk’uko bigaragara mumbwirwa ruhame zitandukanye, yagiye ageza kubaturage aho yasuye hose bigaragaza ko uru rugendo rusa no gufata irembo, kugira ngo igihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Vital Kamerhe watangiye urugendo rwe muri Kivu y’amajyaruguru yatangiriye kumunsi w’ejo mu mujyi wa Goma , akaba ari bukomereze mu mujyi wa Rubaya, umujyi wuzuyemo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aha ni muri Masisi.
Nyuma yo kuva muri Rubaya azakomereza muri Lubero na Kirumba, aha ni muri Rutshuru hanyuma azasoreze muri Bukavu kuwa 15 Nzeri
Benshi bibaza inyungu za rubanda muri izi ngendo ndetse bagasanga kugeza ubu ntazibonekamo, ahubwo buri mutegetsi yishakira inyungu ze bwite.
Ibi bibaye mugihe inyeshyamba za CODECO na FPIC zirembeje abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru, kuko nta munsi w’ubusa abaturage baticwa n’izi nyeshyamba , kandi muburyo bwa kinyamaswa, nyamara abaturage bakavuga ko ntakintu Leta ibikoraho kandi yakagombye kubarengera ‘irwanya izo nyeshyamba dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko imbaraga nyinshi izishyira, kuri M23 nayara ntacyo yo ibatwaye nk’iyi mitwe.
Umuhoza Yves
Yves, Oya oya!!!! Lubero n’a Kirumba ntabwo ari muri Rutchuru ahubwo Rutchuru ni Zone ukwayo n’a Lubero ni Zone ukwzyo.
Icyakora byombi biri mu Ntara imwe ya Nord Kivu.
Mujye mubanza mugenzure kuko mukora itangazamakuru ry’umwuga
Rubero ni teritoire ukwayo na Rutshuru ni zone yindi, Kirumba iri muri Teritoire ya RUBERO ntabwo iri muri Rutshuru