Intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati y’Abazalendo ubwabo, muri Teritoire ya Masisi, Gurupoma Nyamaboko I ni ya II ndetse na Katoyi muri kivu y’amajyaruguru. Aho APCLS ya Gen Janvier Kalahire yari ihanganye na Nyatura FDDH ya Gen Delta Jovial afatanije na Nyatura ya PARECO/FF iyobowe na Gen KIGINGI Macho Kutala.
Aho iyo mitwe y’itwaje intwaro yishyize hamwe ifata izina rya “Wazalendo” bisobanuye abakunda igihugu kurusha abandi, ariko igitangaje ni uko aho kugaragaza uko gukunda igihugu kwabo gushingiye, barengera abenegihugu, ahubwo usanga bari gusubiranamo ubwabo bari gupfa indonke . Noneho bakongeraho no gusahura abanyagihugu, gufata abagore ku ngufu no kubakorera ibikorwa by’urukozasoni.
Nk’uko twagiye tubibabwira mu nkuru zacu zatambutse. Perezida Tshesekedi yagize gutya ashinga umutwe uhuriwemo n’aba Mayi Mayi, FDLR, n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, awuhitiramo izina yise WAZALENDO risobanuye mu kirimi cy’amahanga ‘Nationaliste’.
Mu kwezi kwa Mata hakunze kuvugwa intambara ya shamiranije Abazalendo ubwabo bapfa amaronko, aha twavuga Taxes zo kuri za Bariyeri, Lalasalama, Guca imanza, Gucuruza amakara muri Park y’ibirunga n’ibindi,
Mu ntangiriro APCLS na Nyatura nibo batangiye bagurisha inka mu masoko ya WALIKALE. Inka bahereyeho biba, ni iz’abagogwe zari aho bita: Kazinga, Kabingo, Ntete na Bushiha. Noneho inka z’abagogwe bazimaze badukira izabahutu n’abahunde.
Kuwa 8 Gicurasi, naho bibye inka 200 z’uwitwa Ndakola w’umuhunde, birakaza abahunde maze nabo bihimura ku nka z’abahutu, bahera kuza Honorable Seninga, iza Seyanga n’izindi zabaga mu gikuyu cya Bihango ahitwa Nyamumbuku no kwa Kibende (mu bushiha). ubwo intambara iba iratangiye, gusa ikibabaje iyo isasu ryavugaga Abanyatura babaga babonye uburyo bwo kwiba, benewabo kuko babaga bahunze maze si ukubacucura ntibabasigire n’ishyiga.
Umunyamakuru wacu ukorera muri Masisi yatubwiye ko bagutumye amase y’inka cyangwa amahurunguru y’ihene muri Nyamaboko zombi, muri Gurupoma ya Bugabo ko utayabona, kuko nta tungo ry’inka cyangwa ihene ryahasigaye, barayasahuye barayamara yose. biramutse ari umuti wo kuvura umurwayi yapfa kuko ntabyo wabona.
Yakomeje atubwira ko abaturage bari kurira ayo kwarika bavuga bati ese Mana niba wibuka abawe watwoherereje Moïse akadutabara. Yasobanuye ko Moise bavuga ntawundi ari M23, ariyo yabavanaho agahiri n’agahinda bazaniwe n’abiyise ABAZALENDO.
Ubutaha tuzababwira iby’intambara iri hagati ya Col Matata ufite ibirindiro hafi ya Ngungu muri Gurupoma ya Mayi Mayi Kifuafua iyobowe na Gen Maachano wi Lemeka nawe wo muri Gurupoma ya Ufamandoi.
Uwineza Adeline
Ubundi kirombo ibyo yakoze agiye ku byicuza agiye kubura icyo bita contrôle commande y ariya mabandi yashyize hamwe ngo ni abasirikare bokumurwanira
Ngo uvuze ngo nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe. Ejobundi twumvise FARDC ikozanyaho na FDRL none n’abazalendo! Iki n’ikimenyetso kibi cyane! Bazageraho imbunda bazerekeze kuri FATSHI!
Aha Nyamaboko ndahazi , gukemura ikibazo cyumutekano waho bizagorana cyane nimumashyamba kid abaturage baho Bose batunze imbunda hatuwe nabahunde nabahutu kd ntibumvana . mugihe cya Magrivi byaracitse ninaho abatutsi bashwiragijwebahaheruka icyogihe ndakeka ari muri 2992-1993
Sorry 1992-1993
Muraho Matsiko we?
Abahutu bibagirwa vuba 1993 twarikumwe dusangiye ibyago aho bita imahanga twatewe nabahunde ndetse nabanyanga twese ayomoko yiyitaga kwaribo bazayirwa,ntiyavanguraga umuhutu numuhunde twarahunganye tugerana ikibabi turibamwe,ariko 1995 bahindutse abatutsi ngo ninyenzi barabica za ngungu Monastère mokoto ,abarokotse barahunga.
Abahutu hasigara barwana nabahunde nabatembo,abanyanga baragenda baba abahirimbiri ,nibyo byisubiyemo ibya kera bamaze inka zacu nonebatangiye gusubiranamo.mbega!