Perezida w’Inteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Mboso yasabye MONUSCO kunoza imikorere no gukosora amakosa imifite yo gutererana ingabo za Congo FARDC mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Bwana Christophe Mboso asanga ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugomba kongera imbaraga mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo aho kurebera akazi kose gakorwa n’igisirikare cya Congo FARDC.
Yagize ati“ Bamwe mu ngabo za MONUSCO bamennye amaraso ku butaka bw’iki gihugu , ayo maraso yamenwe ku butaka bw’iki gihugu ntakwiye kuba imfabusa. Turasaba izi ngabo za UN kumenya neza ibyo abaturage bacu bashaka no kongera imbaraga mu bikorwa bifite abaturage bacu akamaro”
Ibi Umuyobozi w’Inteko ishingamategeko yabitangaje , mu gihe mu burasirazuba bw’iki gihugu hakomeje imyigaragambyo yabamagana izi ngabo z’umuryango w’abibumbye cyane cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Mu magambo ye Mboso yahumurije abakomeje imyigaragambyo abasaba ko baba bahagaritse ibikorwa by’urugomo mu gihe Guvernoma igikomeje ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Kugeza magingo aya mu Ntara ya Kivu ya Ruguru , ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo iby’ubucuruzi byarahagaze ,nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu minsi ishize yanahitanye abakabakaba 20.
Uduce twa Beni na Goma nitwo twazahajwe n’imyigaragambyo. Mu gihe urubyiruko rwo mu bice bya Buhene, Kihisi na Turunga two muri teritwari ya Nyiragongo natwo twashegeshwe bikomeye n’iyi myigaragambyo.