Abayobozi bakuru bo mu buyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM) bashoje ubutumwa bwabo i Kinshasa mu cyumweru gishize aho byitenzweko impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare.
Izi ntumwa za AFRICOM zari muri Repubulika Iharanira Deokarasi ya Congo ni , Ambasaderi Andrew Young Umuyobozi wungirije ushinzwe imikoranire ya gisivili na gisirikare, na Admiral Heidi Berg uyobora urwego rw’ iperereza ryo hanze .
Aba bayobozi bombi b’Abanyamerika bagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi n’abandi bayobozi bakuru b’igisirikae cy’iki gihugu FARDC.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFRICOM rivuga ko Amerika na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bazakomeza ubufatanye mu bya gisirikare aho abasirikare ba FARDC bakorera amahugurwa mu bya gisirikare muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bagize abati: “ AFRICOM bizwi ko dukora kinyamwuga kandi mu bufatanye n’ibihugu bya Afurika,twubaha kandi tukizera ubufatanye bwacu n’ibihugu bya Afurika bishingiye ku ndangagaciro n’amahugurwa bikenewe kugirango umutekano usigasirwe uko bikwiye.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga ubufatanye hagati ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bya gisilikare ,ari izindi mbaraga Perezida Tshisekedi yungutse mu guhashya imitwe yitwara gisilikare yazonze uburasirazuba bwa Congo,harimo FDLR na ADF NALU.
Mwizerwa Ally