Hamida Shatur (umugore wa Kamerhe) na bagenzi be baburanishwaga muri dosiye ifite aho ihuriye n’amafaranga yiswe aya gahunda y’iminsi 100 ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaburiwe irengero muri Mata 2020.
Abandi rwafatiye icyemezo nk’icyo barimo Soraya Mpiana (umukobwa wa Hamida) na Daniel Shangalume (mwishywa wa Kamerhe).
Undi mwanzuro wafashwe n’urukiko ni uko imitungo itimukanwa ya bamwe mu bantu ba hafi ya Kamerhe irimo n’iya Shangalume ifatirwa.
Umuryango w’uyu munyapolitiki ukomeje gufatirwa ibyemezo bikakaye, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba arebana ay’ingwe na sebuja Tshisekedi.
Mu minsi ishize mu rugo rwa Kamerhe hagabwe igitero cy’abitwaje intwaro cyasize umwe mu bapolisi barindaga urugo rwe bishwe, bigahwihwiswa ko cyari umupangu w’ubutegetsi bwa Kinshasa wo kumwivuna n’ubwo abakigizemo uruhare bamaze igihe baburanishwa.
Rwandatribune.com