Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muntara ya Kivu y’amajyaruguru, inyeshyamba za ADF zagabye igitero kumodokari yo mubwoko bwa Konvuwaye ( Convaye) ya gisirikare umwe ahasiga ubuzima,abandi barakomereka ni igitero cyagabwe kuri uyu wa 26 Werurwe.
Iki gitero cyagabwe mu ma saa 11 zijoro hagati y’imidugudu ya Manzobe na Idohu ahayoborwa na Walese Vonkuntu, mu gace ka Irumu mu ntara ya Ituri.
Umubare wabaguye muri icyo gitero ushobora kwiyongera kuko bikiri gukurikirwanwa.
Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa wa CRDH mu karere ka Irumu nawe yavuze ko yababajwe n’iki gitero cyagabwe kuri iyi convoyi ni igitero cyabereye hafi y’umuhanda urindwa n’ingabo za Leta FARDC zifatanije na UPDF. Iyi modoka yari ivuye ahitwa i Komanda yerekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki gitero cyagabwe hafi y’ikigo cya Gisirikare, bakemeza ko bahise batabara abari batarapfa
Uwineza Adeline