Inyeshyamba 5 za ADF kuri uyu wa mbere ushize,itariki ya 27 Nzeri, zishyize mu maboko y’igisirikare cya FARDC ahitwa Busiyo ,muri sheferi ya Bahema-Boga ,muri Teritwari ya Iruma mu Ntara ya ituri.
Biravugwako uko twitanga kw’izi nyeshyamba ubusanzwe zizwiho ubugome bukabije no kwihambira kwaje nyuma y’igitutu cy’ igisirikare cya leta gikomeje gushyira ku mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga muri zone ya Boga na Banyali-Tchabi nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri.
Lt Jules Ngongo yagize ati” Bokejwe igitutu n’igisirikare, ako kanya aba ADF /MTN batanu baritanga n’imbunda zabo 5 za AK-47 n’amasasu menshi,ibi birerekana ubushake bya Lt Gen Luboya ,Nkashama Johnny mu ngabo zirushaho gutera ubwoba abanzi b’amahoro.
Mu izina rya Guverineri wa gisirikare wa ituri ,Lt jules yongeye guhamagara abaturage kwizera igisirikare cya Leta no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugirango barandure imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.
Iyi nkuru dukesha 7 sur 7 code isoza yibutsa ko irindi tsinda ry’abarwanyi ba ADF riherutse kwishyira mu maboko ya FARDC muri Boga ,mu mezi make ashize.
Uwineza Adeline