Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutchuru, Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kwibasira u Rwanda rushinja gutera inkunga uyu mutwe, ari nako butesha agaciro ikibazo cya FDLR.
Ibi n’ibyigaragaje ejo kuwa 27 Ukwakira 2022 imbere y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi , aho George Nzongola uhagarariye DRC mu Muryango w’Ababibumbye , yavuze amagambo yatumye benshi bakomeza kwibaza impamvu Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kwirengagiza no gutesha agaciro ikibazo cya FDLR n’umubano iki gihugu cyaba gifitanye n’uyu mutwe ,umaze igihe ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
George Nzongola Yakomeje avuga ko u Rwanda rukunze kwitwaza FDLR kugirango rubone uko rusahura DRC no kuvogera ubutaka bwayo rwihishe mu kiswe” M23”
Yagize ati:” FDLR ntago ikiri ikibazo ku Rwanda. Ni urwitwazo rwo gushaka kwiba amabuye y’agaciro ya DRC no kuvogera ubutaka bwayo rwitwaje M23.”
Ku rundi Ruhande , Robert Kayinamura intumwa yungirije y’u Rwanda muri ONU ,yabwiye abari bari aho ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda n’Akarere kose muri rusange ndetse ko mu gihe uyu mutwe waba ukomeje gukorera mu Burasirazuba bwa DRC byazakomeza guteza ibibazo.
yakomeje asaba Akanama gashinzwe umutekano ku Isi ,gushyirwa imbara mu kuyirandura burundu.
DRC irimo irayobya uburari!
Abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na DRC ,bavuga ko kuba Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kugaragariza amahanga ko umutwe wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ari uburyo bwo kuyobya uburari no gukwepa ibirego bashinjwa n’u Rwanda ,ahubwo bugahitamo kugeraka ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo ku Rwanda.
Ibi kandi birafatwa nko gukomeza gukingira ikibaba no guhishyira uruhare rwa FDLR ku kibazo cy’ umutekano mucye umaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC .
Ibi biraterwa n’uko muri iyi minsi ingabo za FARDC zihanganye na M23, Ubutegetsi bwa DRC buri kwifashisha abarwanyi ba FDLR n’ubwo nabyo bikomeje kudatanga umusaruro kuko M23 ikomeje kurwanira ku muvuduko uri hejuru no kwigarurira ibice byinshi bigize Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Gukorana kwa FDLR na FARDC byanemejwe muri Raporo ikiri ibanga yakozwe n’impuguke za ONU, aho mu kwezi kwa Kanama 2022 yemeje ko FARDC iri gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ndetse ko bari gufatanya mu kugaba ibitero ku mutwe wa M23.
Si iyi raporo y’izi mpuguke za ONU gusa ishinja DRC gutera inkunga FDLR , kuko muri uku kwezi k’Ukuboza mu ntangiriro z’icyumweru gishize, indi raporo y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu( Human Right Watch) nayo yanshinje FARDC guha intwaro n’amasasu umutwe wa FDLR.
Aha niho hakomeza gutera impungenge u Rwanda mu gihe Ubutegetsi bwa DRC bukomeje gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR, bifatwa nko kuwongerera Ubushobozi byatuma ushobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko uhora ubyifuza.
kuba Ubutegetsi bwa DRC bukomeza kuvuga ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, nabyo bikomeje gushidikanywaho mu gihe Ingabo za FARDC ziri kuwifashisha kurwanya M23, ari nako ziwuha intwaro n’amasasu menshi .
Abasesenguzi mu bya Politiki ,bemeza ko Ubutegetsi bwa DRC bwagakwiye kwemera ko bwaguye mu mutego ubwo bwahitagamo gukorana na FDLR ahubwo bukemera gushyira imbaraga mu kuwurwanya ukaranduka burundu nk’uko buri gushyira imbaraga mu kurwanya M23.
Ibi nibyo u Rwanda ruhora rusaba DRC, ko yahagarika gukorana no gutera inkunga umutwe w’Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bafite umugambi wo kugaruka kuruhungabanyiriza umutekano ndetse ko mu gihe bitagenze gutyo amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC biri kure nk’Ukwezi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com