Repubulika ya Demokarasi ya Congo yitabiriye inama ya 15 ihuza umuryango wa BRICS , iyi nama ikaba iri kubera I Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Bikaba biteganijwe ko iki gihugu kigiye muri iyi nama,mubikijyanye harimo gusaba inkunga yo kugifasha guhashya umutwe w’inyeshyamba wa M23
Iyi nama yateraniye muri Afurika y’epfo igizwe n’ibihugu 5 aribyo; : Brésil ,Ubuhinde, Uburusiya,Ubushinwa ndetse n’Afurika y’Epfo, gusa iki gihugu nacyo kikaba cyitabiriye iyi nama mu rwego rwo kwaka ubufasha uyu mutryango utiyoroheje mu rwego rw’umutekano.
Perezida Tshisekedi yahagarariwe na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde muri iyi nama, aherekejwe na Minisitiri W’inganda hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu rwego rwo gusubiza ubutumire bwari bwahawe Leta ya Tshisekedi muri iyi nama ifite intego yo kuringaniza G7 na G20.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kugenda yishyira ku isoko cyane mu bihugu n’imiryango bitandukanye, murwego rwo gukurura Abashoramari batandukanye ngo baze gushora imari zabo muri Congo ariko bakanagaragaza ko bakeneye kwigobotora ibihugu bavuga ko byabateye birimo n’u Rwanda.
Iki gihugu muri uyu murya biteganijwe ko kizawusaba mo ubufasha bwo guhashya umutwe w’inyeshyamba wa M23 bavuga ko uterwa inkuga n’u Rwanda.
Iyi nama biteganijwe ko igomba kunmara iminsi 2 kuko yatangiye kuri uyu wa 22 ikazarangira kuwa 24 Kanama 2023.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune.com