Gevrinoma ya DRC ,iranengwa kuba ititaye na gato ku mpunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano imaze iminsi ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai muri Teritwari ya Ruthsuru n’izindi zavuye i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
zikambitse muri Cheferi ya Bashali Teritwari ya Masisi nyuma yo guhunga imirwano, ariko zikavuga ko zibayeho mu mibereho ikomeye bitewe n’uko nta bufasha na bucye zirahabwa na Guverinoma yabo.
Izi mpunzi ,zikomeje gutakamba zisaba Leta ya DRC kubaha ubufasha.
Umuryango DJLPD(L’Association dynamique des Jeunes leaders pour la Paix et le Développement ) ,uvuga ko ubwo ehuraka gusura zino mpunzi, wasanze nta bufasha na bucye zirahabwa na Leta ya DRC ,biri gutuma zibaho mu buzima bugoranye.
Songe Baeke Salom Kamundulile umwe mu bayobozi b’uyu muryango ,yabwiye itangazamakuru ko batangazwa cyane no kuba Guverinoma ya DRC nta bufasha na bucye iraha izi mpunzi z’Abanyekongo kandi ari inshingano zayo.
Yagize ati:” Ubwo twajyaga mu gace ka Bashali muri Teritwari ya Masisi gusura impunzi zahunze imirwano ya M23 na FARDC ,twatangajwe cyane no kubona nta bufasha na bucye Guverinoma ya DRC iziha.
Habe n’Ubufasha bw’imiryango itabara imbabare nka HCR bose barazitereranye. Gusa Leta niyo ya mbere igomba kwita ku Baturage bayo bahuye n’ibibazo nk’ibi, kuko ari inshingano zayo zibanze »
Akomeza avuga ko Guverininoma ya DRC, igomba kwikubita agashyi igatangira gufasha izi mpunzi kuko ubutunzi iki gihugu gifite buhagije.
Yanenze Abategetsi b’iki gihugu barangwa no guhugira mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo w’igihugu, aho kwita no gushyira imbere imibereho myiza y’Abanyekongo.