Ubutegetsi bwa DRC bunyuze muri Sosiye Sivile zibushigikiye ,bukomeje gushinja Umutwe wa M23 kwakira imisoro yagakwiye kujya mu kigega cya Leta.
Ejo kuwa 21 Ukuboza 2022, Sosiye Sivile ikorera mu gace ka Rumangabo igice kigenzurwa na FARDC, yatangaje ko Umutwe wa M23 ukomeje kwibikaho akayabo k’amafaranga , uri gukura mu misoro y’Abaturage mu duce ugenzura duherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Iyi Sosiyete Sivile ,ikomeza ivuga ko Umutwe wa M23 wamaze gushyiraho urwego rushinzwe kwakira imisoro mu duce wamaze kwigarurira, kandi iyi misoro yagakiwiye kujya mu Kigega cya Leta.
Ikomeza ivuga ko Abagize uru rwego , biganjemo Abarimu n’Abapasiteri kuko aribo M23 yahisemo guha izo nshingano .
Sosiyete Sivile ikorera muri Rumangabo, yongeraho ko iri kwakira amakuru aturuka mu baturage bari mu duce M23 igenzura, avuga ko M23 iri guca buri muturage amafaranga 2000 buri kwezi, na 500 bavuga ko ari ay’iminsi mikuru, kandi ko ayo mafaranga yose ari kujya mu kigega cy’Umutwe wa M23.
Twagerageje kuvuga n’Umuvugizi wa M23 mubya Politiki kugirango agire icyo abivuga ho ,ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ubwo twamandikiraga ubutumwa bugufi, nabwo ntiyabashije gusubiza kujyeza ubwo twandikaga iyi nkuru, tukaba tubijeje ko mu gihe ari bubashe kuduha igisubizo turabagezaho icyo M23 ivuga kuri iyi nkuru.
Gusa, umutwe wa M23 wakunze gutangaza ko Sosiye Sivile zo muri DRC, zamaze guhinduka ibikoresho by’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo gusebya M23 no kuyisiga icyasha.