Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Nouvel Élan arahamagarira Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Christophe Mboso, kuvuga amazina y’Abadepite b’igihugu cya Congo bafatanya n’inyeshyamba .
Adolphe Muzito aragira ati:”Bwana Mboso N’kodia Pwanga, Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Congo yagiye abigarukaho kenshi na kenshi mu biganiro mbwirwaruhame kandi yagiye avuga ko amazina y’abo bifatanya n’imitwe y’itwaje intwaro irwanya Leta azayatangaza, ariko kugeza ubu yanze kubitangaza. ”
Abagize iri shyaka bakavuga ko batiyumvisha impamvu adatangaza aya mazina agakomeza kuyagira ibanga. Bakamushinja ko kudatanga aya mazina aribyo bituma badatsinda intambara bahanganyemo n’u Rwanda.
Umuyobozi w’iri shyaka Adolphe Muzito akomeza avuga ko kuba Mboso adatangaza ayo mazina y’abo banzi b’igihugu, bisobanura gushyigikira icyifuzo cy’’ihungabana ry’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022 kugira ngo basobanurire abaturage akamaro k’ibyifuzo 10 byatanzwe n’umuyobozi wa Nouvel Elan, Adolphe Muzito, kugira ngo batsinde intambara yo kurwana n’u Rwanda.
Iri shyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi rishyigikiye ko FARDC ihabwa inkunga ndetse n’Abanyekongo baba mu burasirazuba bw’igihugu bagahabwa imfashanyo. Ibi ngo bikurikirwa n’ubukangurambaga muri rusange bwo kurwanya inyeshyamba n’ibyitso byazo.
Yongeyeho ati: “Ariko ku rwego rw’imbere ibyo ntibikwiye kutubuza kwamagana ibibi byose bikorwa mu rwego rwo kutatwemerera gutsinda iyi ntambara yo kurwanya u Rwanda”.
Uwineza Adeline