Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteze ko Ubufaransa bwiyemeje kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo, kwamagana no gufata ingamba zo kurwanya u Rwanda.
Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamaku .
uyu mu Minisitiri yagaragaje ko bafite umuhigo wo kugarura amahoro , ndetse no kwamagana u Rwanda bashinja gutera DRC buri munsi,aho bavuga ko rwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23.
uyu muyobozi yagaragaje ko igihugu cyabo kibona perezida w’Ubufaransa nk’umufatanyabikorwa wa ngombwa mu guteza imbere ubucuruzi bw’igihugu cyabo.
Patrick Muyaya yongeyeho ko biteguye kwakira umufatanya bikorwa w’imena, ushobora kubaha imfashanyo kandi akabafasha kwagura ubukungu bwabo.
Biteganijwe ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron azagera i Kinshasa ku wa 4 Werurwe, Muri gahunda ye, hateganijwe ikiganiro na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi, ariko kandi hateganijwe no gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bice byinshi.
Uwineza Adeline