Jean Marie Runiga wahoze ayobora umutwe wa 23 Mars wamenyekanye nka M23 yihuje n’ihuriro ry’ubumwe bwera(Union sacrée ) rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida uriho Felix Antoine Tshisekedi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ishyaka Alliance pour le salut du peuple congolais (ASP) rya Pasiteri Runiga Jean Marie Vianney ryemeje ko impamvu nyamukuru yahisemo gufatanya n’umukuru w’igihugu Tshisekedi, ari uko yememeye kwitandukanya na Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu binyuze mu mbwirwaruhame yavuze kuwa 5 Ukuboza 2020.
Jean Marie Runiga yavuze ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari ikeneye umuyobozi ufata inshinano nk’izafashwe na Tshisekedi zo gusenga icyitwaga FCC- CASH akagismbuza Ubumwe bwera(Union sacrée.
Mu bindi Jean Marie Runiga yavuze ko azakomeza gusaba Perezida Tshisekedi gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu kurandura burundu imitwe yiganjemo iy’abanyarwanda nka FDLR, RUD Urunana na FLN ikorerera mu burasirazuba bwa Congo.
Runiga n’ishyaka rye rya politiki bemeje ko bazashyigikira gahunda iyo ari yo yose ya Perezida wa Repubulika igamije guteza imbere ubwiyunge bw’igihugu, kugarura ubutegetsi bwa Leta, uburenganzira bwa muntu, kwishyira hamwe kw’akarere, kugaruka kw’amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Ildephonse Dusabe
(Klonopin)